Irebere uburanga bw’inkumi y’ikizungerezi Wiz Khalifa yishumbushije Amber Rose

Share

Umuhanzi Wiz Khalifa akomeje kugirana ibihe byiza n’umunyamidelikazi w’imyaka 27 y’amavuko witwa Izabela Guedes basigaye bakundana byeruye nyuma yo gutandukana n’umunyamideli Amber Rose bari barashakanye.

Uyu muraperi amaze iminsi asohora amafoto y’ibihe byiza akomeje kugirana na Izabela Guedes, umunyamideli ukomoka muri Brazil bamaze igihe bakundana. Wiz Khalifa yasubiye mu rukundo nyuma y’itandukana rye na Amber Rose wasabye gatanya bagatandukana mu 2014.Wiz Khalifa amaze iminsi ashyira amafoto kuri Instagram agaragaza ibihe byiza we n’umukunzi we mushya, Izabela Guedes, bagiriye mu biruhuko bamazemo iminsi ku nkombe z’ibirwa bya Hawaii.

Wiz Khalifa ni umwe mu baraperi bubatse izina muri iyi myaka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangiye umuziki mu 2005 ariko yamamara cyane biturutse ku mikoranire yagiranye na Snoop Dogg. Yamenyekanye mu ndirimbo zirimo “Young, Wild & Free”, “Black and Yellow”, “We Dem Boyz” n’izindi.

src.yegob
Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up